Print

Jose Mourinho ari mu byishimo bikomeye kubera ibyo yakorewe na Ed Woodward

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2018 Yasuwe: 3184

Ed Woodward yemereye Mourinho kumugurira myugariro wo ku rwego rwo hejuru,bituma amusaba amafaranga yo kugura umubiligi Toby Alderweireld ngo aze afashe Manchester United kuva mu myanya mibi irimo.

Mu nama ikomeye Mourinho yagiranye na Ed Woodward,baganiriye ku byerekeye kugura abakinnyi bashya ndetse uyu muyobozi wa Manchester United amwemerera kumugurira Toby Alderweireld nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje.

Mourinho wifuje cyane uyu myugariro mu mpeshyi iheruka ntamubone kubera ko Woodward yamwimye amafaranga,kuri ubu ashobora kumubona kuko amasezerano ye azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse Tottenham ikaba idashaka kumutangira Ubuntu.

Manchester United irasabwa gutanga miliyoni 25 kugira ngo ibone Toby Alderweireld umaze gukinira Tottenham imikino 19 muri uyu mwaka w’imikino.

Toby Alderweireld ashobora kwerekeza muri Manchester United mu kwa mbere