Print

U Rwanda rwategetswe kwishyura Victoire Ingabire miliyoni 50 Rwf

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2018 Yasuwe: 16375

Itangazo uru rukiko rwashyize ahagaragara rivuga ko Ingabire n’ umuryango we ubuzima bwabo bwahungabanijwe n’ ifungwa rye.

"Umugabo we n’abana bakozweho n’ ifatwa n’ ifungwa rya Victoire Ingabire”

Nk’ uko BBC yabitangaje iryo tangazo rikomeza rigira riti “Urukiko rwategetse Leta y’ u Rwanda guha Ingabire ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda miliyoni 55.”
Uru rukiko kandi rwategetse Leta y’ u Rwanda gusubiza Ingabire amafaranga yakoresheje aburana angana 10.230.000.

Uru rukiko rwanze kwishyurira Ingabire amafaranga yakoresheje ari muri gereza kuko nta mpapuro afite ziyagaragaza kandi ngo nta nubwo yafunzwe binyuranyije n’ amategeko.

U Rwanda rwategetswe kwishyura aya mafaranga bitarenze amezi 6 bitakorwa hakiyongeraho inyungu bigendeye ku mategeko agenga Banki Nkuru y’ u Rwanda.

Ingabire Victoire, tariki 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Tariki 14 Nzeli uyu mwaka nibwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Ingabire Victoire arekurwa bukeye bwaho tariki 15 Nzeli.


Comments

5 March 2019

ESE UYU MUGORE YAKWANDIKISHIJE ISHYAKA RYE MAZE AKAZATORWA MURI 2024 KO NABONYE NAWE ASHOBOYE , BAVUGA AGATHA UWIRINGIYIMANA!