Print

Inyeshyamba zarasiwe I Rubavu zashyinguwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 December 2018 Yasuwe: 7622

Gahungu Theoneste, Umuyobozi w’Umudugudu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka iyi mirwano yabereyemo yavuze ko amasasu yatangiye kumvikana cyane nka saa sita n’iminota 48, agaceceka saa saba. Gahungu ngo acyumva amasasu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Gahungu avuga ko ingabo zari hafi zigahita zirasana n’aba bateye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere inzego z’ umutekano n’ abayobozi bakoranye inama n’abaturage. Abitabiriye iyi nama beretswe imirambo ine (4) y’abarasiwe muri iyi mirwano bagapfa, nta warashwe cyangwa uwakomeretse ku ruhande rw’u Rwanda watangajwe cyangwa werekanywe, bavuze ko umuturage umwe ariwe wakomerekejwe n’isasu akaba ari kuvurwa.

Ubuyobozi bwavuze ko nubwo herekanwe imirambo ine, abateye ngo basubiranyeyo indi mirambo itatu(3), bivuze ko inyeshyamba zishwe ari zirindwi nk’uko byavugiwe muri iyi nama.

Muri iyi nama abaturage batangaje ko aba bantu barashwe bose nta n’umwe bazi cyangwa bigeze babona muri aka gace mbere.

Col Muhizi Pascal uyobora brigade ya 301 ikorera Nyabihu na Rubavu yabwiye abaturage ko umutekano uhari kandi nta uzawuhungabanya ingabo zihari.

Ati “Ndabasaba ko mwakomeza gahunda zanyu, nta mwanzi wahungabanya umutekano w’u Rwanda, nabaje mubonye isomo bahaboneye… N’iyo bagaruka bikubye inshuro 10 ntacyo badutwara ingabo zacu zirakomeye.“

Aka gace gahana imbibe n’agace k’ikirunga cya Nyiragongomuri Congo aho aba barwanyi bateye baturutse bakanasubirayo.