Print

ShaddyBoo yatangaje ikihishe inyuma y’ingendo akorera muri Tanzania na Nigeria

Yanditwe na: Muhire Jason 11 December 2018 Yasuwe: 2243

Umunyarwandandazi ShaddyBoo ni umwe mu bagore bakunze kuvugwaho byinshi bitandukanye aho bamwe bajya kubona bakabona yuriye rutema ikirere ajya mu bihugu bitandukanye gusa ngo ntago aba agiye mu busambanyi nkuko benshi babimushinja.

Yavuze ko yiyubaha nk’umugore w’abana 2 kandi ko akunda abana be bityo bitatuma ajya mu bihugu birimo Tanzania na Nigeria gukora ubusambanyi n’ibyamamare byaho.

Yagize ati” Ndi umubyeyi w’abana 2 ndiyubaha kandi sinajya muri Tanzania cyangwa Nigeria njyanwe n’ibikorwa byo kuryamana n’abasitari.”

Yakomeje avuga ko atarajwe ishinga no gukora ubusambanyi ahubwo ko aba akeneye kwiyubaka kandi ko atemberera mu biriya bihugu hari bimwe mubyo agiyemo bimufitiye inyungu cyane kurusha kujyayo agiye mu bintu by’iraha cyane birimo kwishimisha.

Abi abitangaje nyuma yuko yajyaga ashinjwa ubusambanyi na Diamond wo muri Tanzania aho byavugwaga ko ajyayo mu ibanga bakishimana nyuma akagaruka mu Rwanda gusa we yahakanye ko ataribyo ndetse ko ababivuga bamwibeshyeho.