Print

Messi yiganye Cristiano Ronaldo nawe agura indege ifite ubwiza buhebuje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2018 Yasuwe: 5574

Aka kadege keza cyane Lionel Messi yakaguze akayabo ka miliyoni 12 z’amapawundi ,kugira ngo we n’umuryango we bajye bagatemberamo nta nkomyi.

Inyuma y’iyi ndege ya Messi handitseho nimero akunda cyane ya 10 ndetse amazina ye,umugore we Antonello n’abahungu be batatu Thiago, Ciro na Mateo yanditse ku ngazi zo kuririraho winjira muri iyi ndege.

Iyi ndege ifite igikoni,ubwogero 2, uburiri bwiza cyane ndetse n’imyanya yo kwicaramo 16 ishobora kuvamo uburiri 8 bwo kuryamaho nijoro.

Messi ahembwa akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse ni umwe mu bakinnyi bamamaza cyane ku isi byatumye yoroherwa no kugura iyi ndege.