Print

Real Madrid na FC Barcelona nizo zihariye abakinnyi benshi mu ikipe y’ibihe byose ya UEFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2018 Yasuwe: 1806

Ikipe ya FC Barcelona niyo yagize abakinnyi benshi mu ikipe y’ibihe byose ya UEFA Champions League kuko ifitemo 6 mu gihe habonetsemo umwongereza umwe ariwe Steven Gerrard.

Aba bakinnyi batoranyijwe na UEFA kuko aribo bagaragaye mu ikipe yayo ngarukamwaka igihe kinini.

Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi umaze kugaragara mu ikipe y’umwaka ya UEFA inshuro nyinshi kuko yagaragayemo inshuro 12 mu gihe Messi bahora bahanganye amaze kugaragaramo inshuro 9 gusa.

Iyi kipe yashyizwe hanze na UEFA nyuma yo kumurikira abantu urutonde rw’abakinnyi 50 bagomba gutorwamo 11 bazaza mu ikipe y’umwaka wa 2018.


UEFA yashyize hanze ikipe yayo y’ibihe byose ndetse n’abakinnyi 50 bagomba gutoranywamo ikipe y’abakinnyi 11 y’umwaka