Print

Dr Mukwege afite amakenga ko amatora ya Perezida wa Kongo azateza intambara

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 December 2018 Yasuwe: 2486

Uwo muganga uvura abagore, wafashije abakobwa ibihumbi n’ ibihumbi bafashwe ku ngufu ibi yabivuze ubwo yakiraga iki gihembo cy’ amahoro kitiriwe Nobel kuri uyu wa mbere.

Iki gihembo Dr Mukwege yagiherewe mu gihugu Norvège ari naho yatangarije iby’ intambara ishobora kwaduka muri Kongo kubera amatora ya Perezida nk’ uko byatangajwe na Reuters.

Yagize ati: "Ntewe umutima uhagaze n’uko aya matora atazaba mu muco, mu mahoro kandi atabogamye. Hari amanyanga menshi... abashigikiye uzaba yatsinzwe ntibazemera ibiyavuyemo."

Dr Mukwege avuga ko ubwicanyi buri mu burasirazuba bwa RD Congo, n’abategetsi bashinzwe amatora bafite ingorane yo kuyategurira ku gihe.

Dr Mukwege ati "Byerekana ko harimo gutegurwa intambara ku banyagihugu.”

Umunyekongo Dr Mukwege n’umunye Irak uharanira uburenganzira bw’aba Yazidi, Nadia Murad, ni bo bahawe igihembo kitiriwe Nobel cy’uyu mwaka kubera uruhare rwabo mu gufasha abagore n’ abakobwa bafatwa ku mu ntambara.