Print

Liverpool na Tottenham zageze muri 1/16 cya UEFA Champions League mu buryo bugoye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2018 Yasuwe: 1344

Liverpool yasabwaga gutsinda Napoli igitego 1-0 cyangwa ikinyurayo cy’ibitego 2 mu gihe yari kuba yinjijwe,yatsinze Napoli igitego 1-0 cya Mohamed Salah ku munota wwa 34 bifasha iyi kipe kwerekeza muri 1/16 cy’irangiza.

Liverpool yakinnye nabi cyane mu ijoro ryakeye ndetse ba rutahizamu bayo bahusha ibitego byinshi basigaranye n’umunyezamu Ospina byatumye ku munota wa nyuma w’inyongera irokorwa n’umunyezamu Alisson Becker wakuyemo umupira wa Arkadiusz Milik basigaranye bombi.

Tottenham yahawe itike yo gukomeza muri 1/16 na Inter Milan kuko yananiwe gutsindira FC Barcelona mu rugo banganya igitego 1-1 mu gihe iyi kipe yo mu Butaliyani yananiwe gutsindira PSV Eindhov imbere y’abafana bayo banganya igitego 1-1.

FC Barcelona niyo yafunguye amazamu ku munota wa 7 ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Ousmane Dembele nyuma y’umupira yambuye umwana muto Kyle Walker Pieters,cyishyurwa na Lucas Moura ku munota wa 83 w’umukino.

Inter Milan yasabwaga gutsinda ngo ikomeze muri 1/16,yahagamwe na PSV mu rugo,banganya igitego 1-1,ndetse Mauro Icardi yaje yishyura igitego bari batsinzwe na rutahizamu wa PSV ,Hriving Lozano.

PSG niyo yayoboye iri tsinda rya C ryari rikomeye cyane,kuko yatsinze mu buryo bworoshye Crvena Zvezda ibitego 4-1 byatsinzwe na Cavani,Neymar,Marquinhos na Mbappe.

Amakipe yaraye abonye itike ya 1/16 arimo Borussia Dortmund yayoboye itsinda A na Atletico Madrid yabaye iya 2,itsinda B ryayobowe na FC Barcelona ikurikirwa na Tottenham.

Itsinda C yayobowe na PSG ikurikirwa na Liverpool mu gihe itsinda rya D ryari ku rwego rwo hasi muri aya matsinda ryayobowe na FC Porto mu gihe Schalke 04 yabaye iya 2.

Uyu munsi harakinwa imikino yo kuva mu itsinda E kugeza mu itsinda H gusa nta kidasanzwe cyitezwe muri aya matsinda kuko amakipe menshi yamaze kubona itike uretse mu itsinda rya F ririmo guhangana kwa Lyon na Shakhtar Donetsk.