Print

Jimmy Mulisa yavanye mu kwezi kwa buki Mangwende kugira ngo amufashe guhangamura Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2018 Yasuwe: 3929

Byari byitezwe ko uyu myugariro atari buze kugaragara kuri uyu mukino kubera ko yakoze ubukwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize na Uwase Claudio ariko yakuweigitaraganya mu kwezi kwa buki kugira ngo afashe APR FC gutsinda Rayon Sports bahora bahanganye.

Mangwende yaherukaga kugaragara mu kibuga ku mukino APR FC yatsindiwe muri Tunisia ibitego 3-1 aho yitsinze igitego cyari icya 3 muri uyu mukino bituma benshi bemeza ko yabitewe n’imyiteguro y’ubukwe yari afite mu minsi 3 yari imbere none kuri iyi nshuro yakuwe mu kwezi kwa buki.

Ku munsi w’ejo,Mangwende yagaragaye mu myitozo ya APR FC ndetse byitezwe ko ashobora kubanza mu kibuga uyu munsi kuri uyu mukino w’ishyiraniro nkuko byahamijwen’umutoza we Jimmy Mulisa.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yambikanye impeta y’urudashira na Uwase Claudio, usanzwe ari umufana ukomeye wa APR FC kuko ari umuyobozi wa Fan Club yitwa Intare za APR FC.

APR FC irakira Rayon Sports kuri uyu mukino w’umunsi wa 8, uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni 2000 FRW, 3000 FRW, 5000 FRW, 10.000 FRW.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona ku wa 15 Kamena 2018,APR FC yatsinze Rayon Sports 2-1 bya Hakizimana Muhadjiri gusa mu gikombe cya Agaciro cyabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Francois ku munota wa nyuma.

APR FC ntirinjizwa igitego mu mikino 5 Shampiyona imaze gukina, ndetse ntiratsindwa na rimwe bituma inganya na Rayon Sports amanota 15 gusa yo imaze gukina imikino yose uko ari 7.

APR FC ihagaze neza mu gutaha izamu kuko buri mukino yakinnye muri shampiyona y’uyu mwaka yatsinze ibitego 2-0 biyifasha kuba uyu munsi izigamye ibitego 10.



Mangwende yakuwe mu kwezi kwa buki kugira ngo afashe APR FC gutsinda Rayon Sports