Print

Inzovu yasanze umugabo ku buriri bwe imukubita umugobora arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2018 Yasuwe: 2071

Uyu mugabo w’Umuhindi yari aryamye mu nzu ye ituranye n’ishyamba rya Tamada,inzovu isenya igikuta ikoresheje umugobora wayo nibwo uyu mugabo wari uryamye yahagurutse ashaka kuyibuza no kuyirukana,imukubita umugobora mu nda, iramuterura imukubita hasi, ahita ahasiga ubuzima.

Umugore we n’abana be bari muri iyi nzu bagerageje guhunga iyi nzovu yari yariye karungu nyuma yo kwica se ku bw’amahirwe ntihagira undi muntu ihitana.

Abaturanyi ba Lusa bahamagaye abashinzwe kurinda iri shyamba rya Tamada baraza bayikura muri aka gace bayisubiza mu ishyamba.

Ba nyiri iri shyamba bavuze ko biteguye guha impozamarira umuryango w’uyu mugabo wapfuye nkuko amategeko ya leta abiteganya.