Print

Umukunzi wa Pacento yashyize hanze umusore wamushukishije ibihumbi 60,0000frw ngo baryamane akamwangira

Yanditwe na: Muhire Jason 12 December 2018 Yasuwe: 3324

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ikiganiro kihariye Umulisa Benitha uzwi nka Queen Nitha ukundana na Producer Pacento yagiranye n’umugabo witwa Fransis wamuhaye akayabo k’ibihumbi 60,0000frw by’amafaranga y’uRwanda amusaba ko baryamana.

Ibi yabishyize hanze nyuma yuko uyu mukobwa agiranye ikiganiro n’abamukurikira kuri Instagram bamubaza ibibazo bitandukanye aho yabajijwe ibibazo byinshi gusa hakabamo na bamwe mu mubamwubahukiye umukunzi we bakamwita umunywa rumugi bamubaza impamvu imutera gukundana nawe.

Mu gisubizo Queen yahaye uwamubajije impamvu akundana na Producer Pacento yavuze ko amukunda kandi yiyama abantu bamushinja kunywa ibiyobyabwenge ndetse aha gasopo abantu bakomeje kwivanga mu buzima bwe bwite n’umukunzi we Pacento.

Uyu musore nyuma yuko aseberejwe kuri [ Status] yahise ajya gutereta Queen anyuze mu butumwa bugufi [ Inbox] amubwira ko yamuha asaga ibihumbi 60,0000frw by’amafaranga y’u Rwanda bagakora imibonano mpuzabitsina uyu mukobwa yahise abishyira hanze avuga ko atigurisha ndetse ko Atari indaya.

Uyu musore witwa Francis Ibrahim yahise akorwa n’isoni ndetse atangirwa kwibasirwa na zimwe mu nshuti za Queen kuri Instagram.

Twakwibutsa ko Queen Nitha akundanye na Producer Pacento nyuma yuko bivuzwe ko uyu mukobwa yabanje gukundana n’umuhanzi Lil G.