Print

‘Kwihangira imirimo ntabwo bishaka uwabuze akazi kamuha umushahara’-Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 December 2018 Yasuwe: 950

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yitabiraga Ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt ryitabiriwe n’abasaga 2500.

Muri iri huriro ryabereye mu cyumba mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko.

Yavuze ko ahahise h’u Rwanda hangiritse ku buryo aribyo byabaye nk’ikirango, asaba urubyiruko gufata iya mbere mu kuyahindura.

Yagize ati “Turashaka kubaka igihugu cy’umuco mwiza, gifite ibikiranga. Twagize ikituranga kibi mu mateka yacu, twagize amateka mabi. Ubu turi hano twahuriye hano ni ukugira ngo duhindure ayo mateka, uko twumvikanye hanyuma twubake uko tuzumvikana mu bihe biri imbere.”

Yakomeje avuga ko ayo mateka mabi azasibwa no kwiteza imbere, asaba urubyiruko gukangukira kwihangira imirimo kandi ko bidasaba uwabuze akandi kazi nkuko bijya bikorwa.

Yagize ati “Kwihangira imirimo ntabwo bishaka uwabuze akazi kamuha umushahara, ntabwo umuntu yihangira akazi kuko yabuze akamuha umushahara. Rwiyemezamirimo ntabwo bigendera ku myaka ufite bitangira kare. kuba rwiyemezamirimo ni uko wagiye ukura mu bitekerezo si uko wabuze akazi kaguha umushahara.”

Yavuze ko nubwo kwihangira umurimo bitangira ari inyungu z’umuntu umwe, bigirira igihugu akamaro kuko uwahanze umurimo hari ubwo bigera no ku bandi bakabona akazi.

Yasobanuye ko ibyo byose bitagerwaho ku bantu batekereza hafi.

Yagize ati “Mu mateka yacu uko dutekereza bikwiriye kuba biruta uko tungana nk’igihugu, mu bikorwa. No muri ibi byo kwihangira umurimo, umutekano, gutera imbere, ibyo dukora biduteza imbere turebe ibintu binini, twiba mu tuntu duto.”

Urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt rurimo ba rwiyemezamirimo bakiri bato, urwaturutse mu turere twose tw’igihugu, mu mashuri makuru na za kaminuza, urwibumbiye mu mahuriro y’urubyiruko, urw’Abanyarwanda baba mu mahanga, uruvuye mu itorero Urunana rw’Urungano icyiciro cya gatatu n’abandi.













Comments

Nsengimana Jean Pierre 6 October 2022

Murahoneza nange ndifuzako mwamfasha nkifatanya namwe mukambwira uburyo nakwihangira umurimo nkifatanya nabandi nko mumagroupe muramutse mumpaye inama cyangwa igitekerezo nagenderaho byanezeza kurushaho +25078009650.