Print

Kigali: Umugore yafatanywe abamugaye n’abana bikekwa ko akoresha mu gusabiriza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 December 2018 Yasuwe: 4096

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo irondo ry’umwuga ryo mu murenge wa Kigali ryasanze uyu Lidivine iwe munzu aho akodesha harimo abantu 20 barimo abana n’abamugaye bivugwa ko akoresha mu gusabiriza, benshi muri bo ngo akaba abavana mu cyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba Yemeje ayamakuru ko aba bantu n’uyu mugore ubakoresha koko bafashwe.

Uyu mugore w’imyaka 44 ubusanzwe akomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ndaro.

Mu mujyi wa Kigali usanga hari ahantu hicaye abantu basabiriza abahisi n’abagenzi, baba biganjemo abafite ubumuga butandukanye n’abana.

Umuseke watangaje ko Mu bafatiwe kwa Lidivine abafite ubumuga bwo kutabona ni bane(4) bafite imyaka 26, 40, 48 na 60 bo mu turere twa Ngororero, Nyamagabe na Nyarugenge.

Abafite ubumuga bw’amaboko ni babiri bakomoka i Muhanga na Ngororero.

Hafashwe kandi abana babarandata umunani (8) b’imyaka hagati ya 12 na 16 bo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyarugenge.

Abasanzwe muri uru rugo biganjemo abamugaye n’abana bahise bahavanwa