Print

Ntabwo nzi gutereta mbona abakobwa bisukiranya babisikana bandwanira –Green P

Yanditwe na: Muhire Jason 13 December 2018 Yasuwe: 1801

Umuraperi Green P umaze iminsi agarutse mu muziki nyuma y’igihe cy’umwaka yaragiye kuvuzwa kubera kunywa ibiyobyabwenge kuri ubu yagarutse mu bikorwa by’umuziki aho amaze gukora indirimbo zigera muri ebyiri harimo imwe yise Nanone.

Mu kiganiro aherutse kugirana na X Large Tv yabajijwe ubusobanuro bw’amagambo yumvikana mu ndirimbo ze arimo ‘inkangu’asubiza ko ari ijambo rikoreshwa n’abaraperi gusa ridasebya abakobwa ahubwo rivuga umukobwa w’ikigali ushyushye.

Abajijwe niba ku giti cye azi gutereta cyangwa afite umukunzi yasubije ko atabizi nawe ajya abona abakobwa bisukiranya bamurwanira.

Yagize ati” Ntabwo nzi gutereta mbona abakobwa bisukiranya babisikana bandwanira.”

Yasoje avuga ko kuri ubu yagarukanye amaraso mashya nyuma yo gutakaza igihe kirenga umwaka mu bikorwa byo kwiyitaho aho yijeje abanyarwanda indirimbo nziza nkuko byahozeho.