Print

Umugabo yashyingiranwe n’abagore 2 ku munsi umwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 13 December 2018 Yasuwe: 2206

Umugabo utatangajwe amazina ye utuye i Kisaju mu gace kitwa Kajiado mu gihugu cya Kenya yashyingiranwe n’abagore 2 ku munsi umwe bitungura benshi.

Mu ikositimu y’ubururu, ishati y’umwe n’inkweto, uyu mugabaro yari hagati y’abagore babiri, nabo bambaye amavara yera, imbere yabo hari abana b’ibitsina byombi babambariye.

Nk’uko ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kibitangaza, ngo ubu bukwe bwatangaje benshi ndetse bunahuruza itangazamakuru.

Ku mbuga nkoranyambaga, ubu bukwe ngo bwabaye ikiganiro, aho bamwe bashima uyu mugabo ko yakoze igikorwa cya gitwari, mu gihe abandi bo banenga iri torero ryabasezeranyije mu gihe mu myemerere ya gikiristo umugabo yemerewe kurongora umugore umwe.


Comments

karekezi 13 December 2018

Yesu yadusabye gutunga umugore umwe gusa.Yerekana ko impamvu Abayahudi barongoraga abagore benshi aruko bari barananiye imana.Ariko Amadini avangira Imana yacu kubera "kwishakira amafaranga".Umva ko idini ryabasezeranyije.This is Hypocrisy.Inshuro nyinshi,Yesu yatubujije "gukunda ibyisi".Ndetse bible yerekana ko abantu bose bakunda ibyisi batazabona ubuzima bw’iteka.Bisome muli 1 Yohana 2:15-17.Niba dushaka kuzaba muli paradizo iteka ryose nta gupfa,dukore kugirango tubeho,ariko dushake imana cyane,kandi tuzarokoke ku munsi w’imperuka.Niyo twapfa,imana izatuzura ku munsi wanyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Ntacyo bimaze "kwishimisha" mu bagore,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.