Print

Safi Madiba yatangaje impamvu Harmonize yanze kumenyekanisha indirimbo bakoranye

Yanditwe na: Muhire Jason 13 December 2018 Yasuwe: 1535

Ubwo umuhanzi Harmonize aheruka I Kigali mu gitaramo cyo gufungura kumugaragaro inzu ya Wasafi yasize akoranye n’abahanzi ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo aho mu bahanzi yakoranye nabo harimo Marina na Safi Madiba.

Mu minsi ishize nibwo Safi yashyize hanze ikirango kigaragaza indirimbo yakoranye n’umuhanzi Harmonize ubarizwa muri Wasafi Records yo muri Tanzania indirimbo bakayita Ina Million benshi batunguwe no kubona uyu muhanzi bakoranye ntagikorwa yigeze akorera iyi ndirimbo cyo kuyamamaza kandi barahuriye mu ndirimbo imwe kandi yari kuzamura amazina yabo bose.

Mu kiganiro Safi Madiba aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko bariya bahanzi b muri Wasafi bakinda arinayo mpamvu badashobora kongera kumurira imbaraga ze ku bintu yatanzeho amafaranga ye.

Yagize ati” Bagira ikintu iyo utabahaye indirimbo ngo bayibyaze umusaruro ntabwo bayitaho, njye rero nk’umuhanzi ufite aho ngana sinafata indirimbo ngo nyitange kandi ari iyanjye narishyuye buri kimwe cyose kugira ngo indirimbo ikorwe. ubushize narayitanze ku ndirimbo ya Rayvanny narayibahaye bose baramamaza ariko njye ntanyungu nungutsemo ariko bo baracuruze kuri Youtube. rero sinari gukosa kabiri... ntampamvu yo kugira ngo batuyobore."

Yakomeje avuga ko mu bikorwa amazemo iminsi muri Tanzania birimo kwamamaza ibikorwa bye by’umuziki ari naho yongeye kubonana n’uyu muhanzi bakoranye indirimbo gusa ntagire ubushake bwo kuyamamaza.

Safi yaboneyeyeho kuvugwa ko ibi yabyihanganiye ku nshuro ya Mbere ubwo yakoranye indirimbo na Rayvanny gusa ko atakongera gukora iryo kosa ku nshuro ya kabiri kuko ngo ibi bisa no kubayobya ngo babayobore.