Nicolas Tagliafico ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Ajax yatewe umugeri na Muller ubwo yashakaga gufunga umupira,bituma ashyurwaho igipfuko inyuma.
Umusifuzi Clemant Turpin ntiyazuyaje guha ikarita itukura Thomas Muller ku munota wa 75 w’umukino nyuma yo gutera umugeri uyu myugariro.
Muller ntazagaragara mu mukino ubanza Bayern Munich izakina mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions League.