Print

Irene ngo Diamond yamubenze yaramaze kumwiba ikintu cy’agaciro mu buzima bwe

Yanditwe na: Muhire Jason 13 December 2018 Yasuwe: 4222

Irene Hillary uzwi nka Lynn ni umukobwa ukunze kugaragara mu mashusho y’abahanzi batandukanye ndetse yigeze kuvugwaho ko akundana na Diamond aho byagiye byemezwa n’amafoto avanze n’amashusho bagiye bashyira hanze bari kumwe .

Nyuma yuko urukundo rwabo rujemo agatotsi bigatangira guhwihwiswa ko Diamond agiye gukora ubukwe na Tanasha bari mu rukundo Irene ngo byabanje kumugora kubyakira kuko atiyumvishaga uko uyu mugabo umaze gutandukana n’abagore 2 yamubenze.

Yagize ati” Byabanje kungora kubyakira ariko ubu ndabifuriza ibirori byiza by’ubukwe bwabo Imana izabafashe.”

Yakomeje avuga ko Diamond yari yaramwibye umutima mu gihe bakundanaga kuko ngo yamwizeza byinshi byiza gusa ntakamenye ko byari iby’akanya gato.

Yasoje avuga ko ubu yamaze kwiyakira kandi ubuzima bugikomeye ndetse aboneraho kubifuriza ibirori byiza by’ubukwe bwabo.