Print

Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na James Rodriguez yashyize hanze amafoto ashotorana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2018 Yasuwe: 3392

Lovekaty yeretse benshi ko James Rodriguez atamwibeshyeho ubwo yerekanaga uburanga bwe mu twenda tw’imbere mu mafoto yashyize hanze yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo atari ubwa mbere uyu mukobwa ashyira hanze amafoto atuma benshi bacika ururondogoro,kuri iyi nshuro Helga Lovekaty yongeye kuvugwa bikomeye mu itangazamakuru ndetse atuma benshi bongera kugaruka kuri James Rodriguez wavunitse.

Lovekaty w’imyaka 26 bivugwa ko yatwaye umutima wa James Rodriguez ubwo bahuriraga mu kirori cyari cyateguwe na Cristiano Ronaldo, bituma ashwana n’uwahoze ari umugore we babyaranye n’umwana w’umukobwa Daniella Ospina usanzwe ari mushiki wa David Ospina urindira Napoli.