Print

Gafotozi yafotoye ifoto igaragaza igitsina cy’ umugabo mu ikipe y’ abagore ya Nigeria

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 December 2018 Yasuwe: 5071

Iyi kipe k’ urutonde ruheruka rwa FIFA mwanya wa 3 muri Afurika. Gusa bamwe mu bayikinamo byamaze gutahurwa ko ari abahungu baba bigize abakobwa.

Ikipe ya Nigeria y’ abagore iri mu bibazo ndetse ishobora no guhagarikwa. Ibi bije nyuma y’ aho umufotozi yafotoye ifoto igaragaza igitsina cy’ umugabo kuri umwe mu bakinnyi b’ ikipe y’ igihugu ya Nigeria y’ abagore.

Iyi foto yafashwe ubwo iyi kipe yari yitabiriye irushanwa ry’ igikombe cy’ Afurika cy’ ibihugu CAN cyabereye muri Ghana.

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Afurika rivuga ko rishobora guhagarika iyi kipe kuko yamaze kubona ibimenyetso bigaragaza ko irimo abahungu benshi.

CAF yatangaje ko irimo gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.