Print

Masudi Djuma na AS Kigali babonye amanota 3 ku nshuro ya mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2018 Yasuwe: 1372

AS Kigali yari imaze imikino 7 idatsinda,yanyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Ngandu Omar ku munota wa 30 w’umukino hanyuma ku munota wa 60 Jimmy Mbaraga ashyiramo igitego cya 2 hanyuma ku munota wa 86 Senntongo Farouk Ruhinda atsinda icya 3.

Gutsinda Bugesera bikuye AS Kigali ku mwanya wa 15 ifata uwa 13 n’amanota 7 isiga mu manegeka, Amagaju na Etincelles zifite 7 naho Gicumbi ikaba iya nyuma n’amanota 2.

Mukura niyo iyoboye shampiyona n’amanota 19,ikurikiwe na APR FC ifite 18, Police FC niya 3 n’amanota 16 mu gihe Rayon Sports ari iya 4 na 15.