Print

Manchester United yarahiriye kongera gutwara umukinnyi ukomeye wa Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2018 Yasuwe: 2004

Ikinyamakuru cya Manchester Evening News cyavuze ko Mabchester United yifuza Ozil utakibona umwanya muri Arsenal kugira ngo aze gufasha ba rutahizamu kubona ibitego.

Ozil umaze imikino 4 adakina bivugwa ko arwaye umugongo,ntiyishimye muri Arsenal yifuza kumurekura kubera ko atabasha imikinire ya Unai Emery ndetse akayabo k’ibihumbi 350 ahembwa adakina gateza umwuka mubi mu ikipe.

Mourinho wakoranye na Mesut Ozil mu ikipe ya Real Madrid,aracyamubonamo ubushobozi ndetse bivugwa ko yifuza ko bafatanya kuzamura urwego rwa Manchester United.

Biravugwa ko Ozil ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United igihe cyose atazakoreshwa na Unai Emery mu mikino iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikipe ya Manchester United yaguze Alexis Sanchez wari kizigenza wa Arsenal nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe.


Ozil arifuzwa na Manchester United mu kwezi kwa mbere