Print

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye yatumye yanga kugaruka muri Rayon Sports yamwifuzaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2018 Yasuwe: 3699

Rayon Sports yasabye Masudi Djuma kuyigarukamo akungiriza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ariko uyu Murundi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kungiriza abazungu.

Yagize ati “Mbere y’uko nemera gutoza AS Kigali,Rayon Sports yansabye kuyibera umutoza ariko sinashakaga gukorana n’abazungu kandi ngo mbe umutoza wa kabiri.Ibibazo nahuye nabyo muri Simba SC byampaye isomo.Sinshaka kuzongera gukorana n’umutoza w’umuzungu nashake azabe avuye mu ijuru.

Masudi Djuma yavuze ko atifuzaga kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports kuko bidakwiriye aho yabigereranyije no kuba umuntu yaguze imodoka,akagaragara atwaye igare.

Masudi Djuma yasogongeye ku cyanga cy’amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda,atsinda Bugesera FC ibitego 3-0 ku munsi wa 8 wa shampiyona nyuma y’imikino 7 iyi kipe idatsinda.