Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi mukuru w’iri torero, Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije ndetse na Mutuyemariya Christine wahoze ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR wari ushinzwe ubukungu n’imari.
Aba bose bagizwe abere n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko rwarwo rwihariye rukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, bakaba bahanaguweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, ndetse n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Muri uru rubanza rwaregwagamo abantu 12, batatu nibo bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, naho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kikaba cyabahanaguweho bose.
Abaregwa bose bashinjwaga ibyaha birimo kunyereza amafaranga asaga miliyari 2 mu gihe cyo kubaka Dove Hotel ya ADEPR.
Uretse abagizwe abere, batatu bahamwe n’icyaha bahise basomerwa ibihano bakatiwe n’urukiko.
Aba ni Mediatrice Mukabera,wari rwiyemezamirimo, Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR na Mukakamari Lynea wari ushinzwe ububiko bwa Dove Hotel ubwo yubakwaga .
Urukiko rwakatiye Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse no gusubiza miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaratwaye. Mukakamari Lynea yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri naho Mukakabera Mediatrice ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu.
ADEPER IGONBA GUSUBIZA ABAHANAGUWEHO ICYAHA ICYUBAHIRO CYABO NAGACYIRO BAMBUWE
nta butabera mbonye
ikigaragara uru rubanza ruraindurije !! abatamiye bari io bari !!!! abarenganye mwihangane Imana niyo mucamanza mukuru !!!
this is not fair
Ibi ni ikinamico abariye barigaramiye abagizwe ibikoresho bo babihombeyemo.Imana yo ntisinzira