Print

Zari nawe ngo agiye gukora ubukwe

Yanditwe na: Muhire Jason 15 December 2018 Yasuwe: 10167

Zari yanditse ubutumwa kuri Instagram avuga ko yiteguye kongera gusubira mu rukundo mu gihe cyose yaba abonye umugabo umufatira neza urubyaro.

Yagize ati “Ku ba mama bose bibana, nagize ibihe bibi mu rukundo, ndifuza umugabo ugomba kuba umubyeyi mwiza ku bana bajye (abahungu ndetse n’umukobwa wanjye), Nizeye ko umunsi umwe nzabona nzarongorwa n’umugabo ubereye urugo”

Ibi Zari abitangaje nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa hanze ko uwari umugabo we Diamond ko agiye gu sezerana n’umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna Barbieri Okech uzwi nka ‘Zahara Zaire bitarenze 14 Gashyantare 2019.

Twakwibutsa ko urukundo rwa Zari na Diamond rwajemo agatotsi Taliki ya 14 Gashyantare 2018 ,mu gihe Zari yavuze ko arambiwe ubushurashuzi bw’uyu munyamuziki akiyemeza kwahukana akajya gutura muri Afurika y’Epfo n’urubyaro rwe. Diamond akibanira na Hamisa Mobetto nawe bakananiranwa bagatandukana kuri ubu akaba ari kumwe na Tanasha.