Print

Birangiye u Burundi bugiye kwitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ’EAC’

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2018 Yasuwe: 10130

Iyi nama yaje gusubikwa ku munota wa nyuma Perezida Yoweri Museveni uyobora EAC mu 2018, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania na ba minisitiri bahagarariye u Rwanda na Sudani y’Epfo,bahageze ariko babura abahagarariye u Burundi.

Yimuriwe ku wa 27 Ukuboza 2018 kuko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro iyo ibihugu byose bihari.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Karerwa Jean Claude, yatangaje ko igihugu cye kizitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC.

Perezida Nkurunziza yari yandikiye Perezida Museveni uyoboye EAC amusaba igihe cyo kwitegura kwitabira inama iheruka gusubikwa.

Yavuze ko ibaruwa ibatumira mu nama yabagezeho ku wa 21 Ugushyingo 2018 mu gihe amategeko ateganya ko inama y’abakuru b’ibihugu isanzwe igena nibura ibyumweru bine byo kwitegura.

Karerwa yatangarije mu kiganiro cy’abavugizi b’ibigo bya leta mu Burundi ko ubu igihugu cyabonye umwanya uhagije.

Yanavuze ko Perezida Nkurunziza Pierre ashobora kwitabira iyi nama cyangwa akohereza indi ntumwa ya Guverinoma izamuhagararira.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izasuzumirwamo uko Somalia yakinjizwa muri uyu muryango.

Ishobora kuzashimangirirwamo imishinga y’amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) irimo uwo gucunga ibikoresho bikozwe muri pulasitiki, ushyiraho Urukiko rumwe, uw’Ifaranga rimwe n’Isoko rimwe ndetse n’Akarere kamwe ka Gasutamo muri EAC.