Print

Papa wa Diamond yongeye aramutakambira bikomeye

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2018 Yasuwe: 4155

Muzehe Juma asanzwe afite ikibazo cy’ivi gituma amara igihe kinini muburiri, ku buryo rimwe na rimwe binamugora kuba yashobora gutambuka.

Avuga ku buzima abayeho yagize ati”Ubuzima bwanjye si bwiza kandi mpora ndwaye. Magingo aya, ivi ryanjye ririmo rimbabaza ku buryo bukomeye. Sinshobora gukora urugendo rurerure. Ndi mu buribwe bukomeye cyane ku buryo rimwe narimwe nanirwa kuva mu buriri.”

Uyu musaza w’imyaka 52 yifuza ko umuhungu we Diamond uza imbere mu bahanzi bafite agatubutse muri Tanzania yamurwanaho akamuha ibya ngombwa nkenerwa bimworohereza ubuzima.

Ati”Nakabaye mfite igisayidira aka Business gato mfite ku buryo ntavunika. Ndamutse mfite nk’imodoka byanyorohera cyane kwegereza abakiriya banjye ibyo bakenera. Ku bw’amahirwe make, nta bushobozi bwo kuyitunga mfite. Gusa birashoboka ko ihari hari icyo yafasha.”

Uyu musaza azabye imodoka umuhungu we nyuma y’iminsi mike amugejejeho ubusabe bw’uko yazamuha ubutumire ubwo azaba yarongoye umunyamakurukazi wo muri Kenya.

Muzehe Juma yatandukanye na Diamond cyo kimwe na mushiki we Queen Darleen nyuma yo kubabera umupapa gito.

Akomeje gusaba ibi kandi mu gihe mu minsi ishize yari yatangaje ko Queen Darleen(mushiki wa Diamond) atagomba gukora ku isanduku ye cyangwa kwitabira ishyingurwa rye mu gihe azaba yavuyemo umwuka. Yanavuze kandi ko Diamond azagira ibibazo bikomeye cyane mu gihe cy’urupfu rwe.

Ni mu gihe Diamond we aherutse gutangaza ko yumva yarafashije se mu buryo bwose bushoboka.


Comments

17 December 2018

Diamond, msaidie mzazi japo hiyo


aline 17 December 2018

diamond agomba kwemeza papa we kko naw yamwimy agacir ntaxamubabarir


Charles 16 December 2018

Icyo nabwira Diamond ni ukoagomba kwihanganira umubyeyi we " Burya umubyeyi nubwo yakosa kangahe cg nubwo yakosa gute, ahira ari umubyeyi ".

Simbona ko Diamond yazagira imigisha cg amahoro mu gihe ise ari gukumbagutika ku karubanda kandi ntacyo abuze.
Ntabwo agomba kwitwaza ko yabataye bakiti bato niyihangane arenzeho niwo mugisha we.
Ikindi ni uko kubabarira bitanga amahoro.


Charles 16 December 2018

Umuhanzi nubaha cyane RUGAMBA Cyprien (Imana imwakire nakomeze aruhukire mu mahoro) yaravuze ngo *Jya umenya gusaza utanduranyije cyane !! *

Ubusanzwe nta mubyeyi utega umwana we iminsi, niyo umwana yakosa umubeira ibyago ashobora guhura nabyo ariko kumutega no kumucyurira sibyo.

Ikindi uyu Musaza ashobora kuba yarababaje abana be, cyane ko ngo yabatereranye akanabihakana igihe yarafite akantu, nacishe make anabasabe imbabazi kandi nabo babyumve.