Print

Ikipe ya Bugesera yahagamye APR FC naho Kiyovu itungurwa na AS Kigali

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2018 Yasuwe: 2507

Hari mu mikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona yakinwaga kuri iki cyumweru.

Ikipe ya Bugesera yari yakiriye APR FC i Nyamata, mu gihe AS Kigali na Kiyovu Sports bahuriraga ku Mumena i Nyamirambo.

Ikipe ya Bugesera yakiniraga imbere y’abafana bayo, yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ibifashijwemo na Tresor Ndabarasa. Iki gitego ni na cyo cyafashije Bugesera kujya kuruhuka iyoboye umukino.

APR FC yaherukaga kubabaza mukeba wayo imutsinda 2-1, yagarukanye ingufu zidasanzwe mu gice cya kabiri cy’umukino, yishyura ku munota wa 72 ibifashijwemo na Nshuti Dominique Savio.

AS Kigali yo yaherukaga gutsinda umukino wa mbere muri shampiyona itsinda Bugesera 3-0, yakomereje urugendo rwo gutsinda kuri Kiyovu Sports. Igitego rukumbi cya Mbaraga Jimmy nicyo cyahesheje Abanyamujyi amanita atatu, banava ku mwanya wa 13 muri shampiyonabari bariho bagera ku wa 11 n’amanota 10.

Shampiyona y’uyu mwaka magingo aya iyobowe na APR FC ifite amanita 19 inganya na Mukura Victory Sports, gusa bagatandukanywa n’uko APR FC izigamye ibitego 11 kuri 07 bya Mukura.


Comments

Bosco 17 December 2018

Ariko nkiyifoto ya APR muba mukoresheje nibo baba bakinnye kuri uriyamukino koko?niba mutagezeyo mwagiye musaba ibindi binyamakuru byagiyeyo aho kutubeshya twari duhari APR yambaye umukara nabakinnyi bamwe mugaragaje ntibanakinnye