Print

Uwituze Gisele yabenzwe ku munota wa nyuma w’ubukwe imiryango yateranye itegereje umukwe maze umusore amubenga abicishije mu butumwa bugufi yamwoherereje[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2018 Yasuwe: 10434

Yaba Barigira na Uwituze bose batuye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, aho bivugwa ko bari bamaze imyaka igera kuri ine bakundana ndetse baramaze kwemeranywa kuzashyingiranwa bagasezerana kubana akaramata.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire bivugwa ko rwatanzwe n’umukobwa, ibirori byo gusaba no gukwa byari kubera mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kanzenze saa yine za mugitondo, mu gihe gusezerana Imbere y’Imana no kwiyakira byari kubera muri Hilton Motel i Nyamata.

Gusa mu gihe abo ku ruhande rw’umukobwa bari barimbye biteguye umukwe n’abamuherekeje, babonye ubutumwa bugufi bubamenyesha ko ubukwe butakibaye.

Mu gahinda gakomeye, mu kiganiro gito Uwituze yahaye umunyamakuru yavuze ko ababajwe cyane n’uko umusore atigeze amubwira ibi byose ahubwo akaba yahisemo kumuhemukira ku munota wa yuma.

Yagize ati:

“Twe ku giti cyacu byose byari byarakozwe n’imyiteguro kuko ibyuma n’amahema yo kubaka ibisharagati ahari kubera ubukwe byari byakozwe kugeza ubwo mu gitondo atwandikiye ubutumwa adushimira anatubwira ko ataboneka mu bukwe.”

Yakomekeje agira ati :

“Yakomeje kutwizeza ko ibintu bizakorwa akatubwira ko inkwano azazizana ku munsi w’ubukwe, twaragiye turitegura tugura ibishyingiranwa byose hari n’ibyo nagiye kugura muri Uganda.”

Kugeza ubu ibyo aba bombi bapfuye cyatumye ubukwe bwabo bupfa ku munota wanyuma umukobwa avuga ko atakizi.

Umukobwa yari yaguze ibishyingiranwa byose

Ku rundi ruhande Barigira na we yemeye ko koko yari afite ubukwe n’uyu mukobwa bari bamaze igihe bakundana, ariko ahakana amakuru y’uko iby’uko butakibaye yabimumenyesheje ku munota wa nyuma.

Yagize ati :

“Twabamenyesheje nimugoroba saa cyenda (kuwa Gatanu), ko ubukwe butakibaye uyu munsi, rero kuba twabamenyesheje no kuba badutegereje bakatubura ni ibintu bibiri bitandukanye. Kubw’ibyo rero urakoze.”

Abajijwe icyaba cyishe ubukwe, Barigira yavuze ko impamvu atayibwira umunyamakuru ariko bo bayimenyeshejwe kandi nta bindi byinshi ashaka gukomeza kubivugaho.

Gusa Barigira yari agiye gusezerana na Uwituze ariko asanzwe afite umugore wa mbere batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mugore ngo ashobora kuba ari we ntandaro y’ibi byose kuko no kuwa Kane aba bombi bagombaga gusezerana mu mategeko ariko Barigira abwira Uwituze, ko bitagishobotse umugore we wa mbere yabyitambitsemo.

Gusa ntibahagaritse imyiteguro ahubwo bumvikanye ko bazakodesha Pasiteri akabasezeranya hanyuma ibyo mu mategeko bakazabikemura nyuma yo kubana. None ku munota wa nyuma yewe ku munsi w’ubukwe ati ntibukibaye.

Src/Igihe.


Comments

Theos 18 December 2018

Umva muko agutesheje umwanya ark ushatse washima Imana kuko buriya hari byinshi ikurinze. Eeee n,umunyarwanda yarabivuze ngo ukwimye ibigaze aba akurinze gusura.


gakuba 17 December 2018

Giselle pole sana subuzima bwawe ubuze.yaratandukanye nuwa mbere yego birababaje natwe turababaye aliko urwo rugo rureke tekereza ejo uli muto uli mwiza imana ya byanze izaguha, umugabo mwiza u gukunda azakwibagiza byose byabaye ihangane