Print

P Fla yageneye ubutumwa Jay Polly uri muri Gereza bivugwa ko yaba amaze kwigarurira umukunzi we Aline

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2018 Yasuwe: 5140

P fla nyuma yo gufungurwa aho yari amaze umwaka muri gereza azira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yavuze ko gufungwa kwe no gukoresha ibiyobyabwenge byakabaye ari isomo kuri bagenzi be barimo Jay Polly, Fireman na Green P ngo kuko bazi neza ko nawe icyo gihe nta nyungu yabikuragamo uretse kwangara no guhora mubibazo. Jay Polly we ubu afungiye gukubita agakura amenyo ‘umugore’ we.

P Fla yavuzwe kenshi mu gukoresha ibiyobyabwenge kugeze n’ubwo abifungiwe igihe cy’umwaka akarekurwa arangije igihano, ariko kuva icyo gihe uyu musore ukundwa n’abantu benshi yagaragaje impinduka ndetse agaragaza ukwiyunga hagati ye nabahoze mu itsinda rya tough gang bahoraga batukana birenze ibya gishumba.

P-Fla ngo yababajwe cyane no gufungwa kwa Jay Polly, uretse kuba ari inshuti ngo bari banafitanye indirimbo iri muri Studio biteguraga gushyira hanze. Nubwo ariko biyunze bakongerakuba inshuti ariko ngo ntiyamushyigikira mu makosa yo gukubita umugore nk’uko yanabyemeye mu rukiko ndetse akanaza kubifungirwa igihe cy’amazi atanu aburaho iminsi ibarirwa kuntoki ngo irangire.

P Fla avuga ko aba bahanzi nka Fireman, Jay Polly n’abandi bakwiye gufata urugendo yagize nk’isomo, bakirinda kwishora mu biyobyabwenge kukobibashyira mu gihombo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere niho P-Fla kurukuta rwe rwa Facebook ashyizeho ifoto ari kumwe na Jay Polly kurubyiniro ayiherekeresha iyi foto amagambo yuzuyemo ihumure amagambo agira ati “ NTA SHENE IDACIKA BRO”.

Mu minsi yashize nibwo havuzwe inkuru ivuga ko Jay Polly ari mu rukundo rudasanzwe na Aline ubu usigaye akundana na P-Fla ku buryo bweruye nyuma yaho afunguriwe, uyu Aline rero ngo kuva Jay Polly yafungwa ntagisiba kumusura mu gihe nyamara umugore we banabyaranye umwana ngo ataramusura na rimwe ,bigatuma biba amayobera ku mpuhwe zidasanzwe Jay Polly afitiwe na Aline.

P-Fla n’umukobwa bakundana akaba na Manager we