Print

Karuhimbi umukecuru warokoye abatutsi muri Jenoside yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 December 2018 Yasuwe: 2796

Inkuru y’urupfu rwa Karuhimbi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi.

Uyu mukecuru w’imyaka 109 yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho yari yarubakiwe inzu.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko Karuhimbi ashobora kuba yazize uburwayi.

Yagize ati ‘‘Nibyo yitabye Imana. Hari imvune yari amaranye iminsi. Ejo yaratsikiye arongera aravunika. Igihe bisuganyaga ngo bamujyane kwa muganga nibwo yitabye Imana.’’

Mu mwaka wa 2016 RMC yaramuhembye

Umuryango we nturatangaza igihe cyo guherekeza nyakwigendera.

Karuhimbi wasengeraga mu Idini ry’Abayisilamu, mu 2009 yahawe umudari w’ishimwe kubera ibikorwa bye by’ubutwari.

Mu 2015, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.

Karuhimbi yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.

Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.

SRC/Igihe


Comments

Fina 19 December 2018

Ruukira mu mahoro mukecuru mwiza Karuhimbi ! Iman ikwakire mu bayooooo !