Print

Aba nibo bakobwa bamaze kwiyamamaza inshuro nyinshi mu ntara zitandukanye muri Miss Rwanda baswata[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 December 2018 Yasuwe: 6349

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 ryatangiriye mu ntara y’amajyaruguru i Musanze hatorwa abakobwa batanu bazahagararira intara y’Amajyaruguru, bukeye ku Cyumweru rikomereza i Rubavu hatorwa abakobwa batandatu bazahagararira intara y’Uburengerazuba. Aha hose hari abakobwa bahageragereje amahirwe ariko bagafata ubusa hose ntibabone amahirwe yo gukomeza.

Umutoni Gisele ni umwe mu bakobwa batasekewe n’amahirwe muri izi ntara ebyiri afite metero 1.72 n’ibiro 53 yarangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Mont Kigali Apace mu ishami ry’icungamutungo.

Umutoni Gisele Aha yari i Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba

Mu Ntara y’Amajyaruguru yiyerekanye yambaye nimero 12 naho mu Burengerazuba atambuka ari uwa nyuma. aha i Musanze Iradukunda Michelle, Mutesi Jolly na Uwase Marie France bagize akanama nkemurampaka bamubajije umwihariko w’ibiryo byo mu Rwanda n’ibyo yashishikariza abasura u Rwanda abisubiza neza ariko asobwa mu gusobanura indyo yavuze ko akunda.

Yabajijwe igisobanuro cy’umuco asubiza ko abyumva nko kugira “ikinyabupfura, gukunda igihugu gufashanya, no kugira indangagaciro.” Yari yavuze ko aramutse agiriwe icyizere akaba Nyampinga w’u Rwanda yashishikariza urubyiruko kurangwa n’iyo mico. Mu ntara zombi yagiye abona ’YES’ 2 na ‘Oya’ imwe ariko bajya gutangaza abatsinze ntabonekemo.

Aha Gisele yari i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru

Undi mukobwa umaze kugera mu ntara 2 zose ariko agataha yiciraguraho ni uwitwa Uwingeneye Safa Claudia. Afite metero 1.70 n’ibiro 45, afite imyaka 19. Uyu mukobwa we ku ikubitiro ntiyemerewe guhatana n’abandi nubwo yari yageze aho igikorwa cyabereye kubera ko atari yujuje ibisabwa kugira ngo yinjire mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Ku nshuro ya kabiri i Burengerazuba yabashije gutambuka icyo cyiciro ahabwa amahirwe yo guhatana n’abandi. Imbere y’akanama nkemurampaka yabajijwe icyo yakora ku kurandura ikibazo cy’ubukene by’umwihariko mu Burengerazuba yiyamamajemo avuga ko yashishikariza abantu kwihangira imirimo.

Uwingeneye Safa Claudia yiyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru ntibyamuhira yongera kugeragereza amahirwe mu Burengerazuba nabwo biranga

Yabajijwe urundi rurimi yumva neza bamubazamo avuga ko ari icyongereza, yasobwe no kumva Icyongereza neza bamusubiriramo kimwe mu bibazo yabajijwe ari byo bishobora kuba byaramubereye intandaro yo kudatambuka. Abagize akanama nkemurampaka bamusabye kongeramo imbaraga no kwitinyuka ndetse agakomeza kugerageza amahirwe no mu zindi ntara nubwo amaze kurata amahirwe kabiri.

Iyo utitwaye neza, abagize akanama nkemurampaka bakugira inama yo kujya gushakira amahirwe mu yindi ntara irushanwa ritari ryageramo, birashoboka ko waburira amahirwe mu ntara imwe ukayabonera mu yindi.

abatsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru ni Gaju Anitha (No.4), Ishimwe Bella (No.9), Kabahenda Ricca Michaella (No.10), Teta Mugabo Ange Nicole (No.2) na Munezero Adeline (No.6)

Aba bakobwa bashobora kongera kugeragereza amahirwe ahandi, nk’i Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.