Print

Ifoto yakunzwe:Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz bombi bamufashe ku rutugu baganira baseka batwawe

Yanditwe na: Martin Munezero 19 December 2018 Yasuwe: 8807

Ni inama yitabiriwe n’abasaga igihumbi barimo abayobozi, abikorera ku giti cyabo haba muri Afurika n’i Burayi ndetse n’abahanga udushya.

Haganiriwe ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Amagambo Perezida Kagame yavuze ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri iri huriro, yigaragaza neza ku ifoto yafashwe ari kumwe na Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker na Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz.

Iyo foto igaragaza Kagame yicaye hagati ya Juncker na Kurz, abo babiri bamufashe ku rutugu, baganira baseka bigaragara ko batwawe bose.

Bishimangira ibyo yabwiye abanyamakuru ko Afurika n’u Burayi bikwiriye gukorana mu bwubahane, hatabayeho gufata Afurika nk’umugabane w’ibibazo cyangwa utishoboye ukeneye kugirirwa impuhwe ahubwo bagakorana buri mugabane ugamije inyungu zihuriweho.

SRC/Igihe