Print

Eric Semuhungu umunyarwanda wasezeranye kubana nk’umugabo n’umugore n’umuzungu bahuje igitsina ari kuza i Kigali mu birori yateguriwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 December 2018 Yasuwe: 7828

Semuhungu yateguriwe ibirori byiswe Meet and Greet with his fans aho bazahura bakaganira ndetse bagasangira nkuko bivugwa.

Mu kiganiro Eric yahaye Ibyamamare, yavuzeko yahagurutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Ukuboza 2018, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Ukuboza 2018.

Uyu musore yavuze ko yishimiye cyane kuza guhura n’isnuti ze, ubusanzwe bakunze guhurira ku mbuga nkoranyambaga, uretse guhura n’inshuti ze bagasangira, Eric yavuzeko bafite n’igikorwa cy’ubugiraneza aho bazafasha abatishoboye batuye mu bice bya Kimisagara na Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bakabagenera ibyo kurya no kwambara kugirango nabo basangire kuri uyu munezero.

Ibirori bizaba taliki 21 Ukuboza 2018, bizabera ahitwa Cocobean Bar and Restaurant mu mujyi wa Kigali.

Eric Semuhungu ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko yavukiye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ni umwana wa Kane mu muryango w’abana batandatu abakobwa batatu n’abahungu batatu, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu musore w’umunyarwanda, Eric Semuhungu amaze guhura na Ryan Hargrave, nyuma baje kwerekeza ku mugabane w’Amerika i San Franscico muri Carifornia, Semungu yasezeranye n’uyu mugabo w’umunyamerika biyemeza kubana akaramata, mubukwe bwatshye n’imiryango yabo bose babashyigikiye.

Ubwo uyu mugabo yari yarahariye ubuzima bwe bwose yamaraga gupfa, yatangiye kwimenyereza ubuzima bwawenyine biba ngombwa ko afata inshingano ze ndetse n’iz’umugabo we wari utabarutse . Akaba yarakomerejeho imirimo n’ubundi y’mugabo we, ndetse imitungo n’ibikorwa by’umugabo we byose bijya mu nshingano za Semuhungu, uru rukaba rwari rubaye urugamba rushya atangiye kandi agomba kurwana na rwo akarutsinda.



Biteganyijwe ko Semuhungu ari mu byamamare bizitabira ikirori cya Celebrity Christmas Party


Semuhungu ubwo yasezeranaga kubana na Ryan Hargrave


Comments

22 December 2018

Ubwo c iyo ngirwa muhungu ngo ni semungu ni cyamamare cyahe.icyo kigoryi gitumirwa kubera iki? Mana fasha isi yacu. Abantu bariko baraba ibyamamare kubwo gukora amahano.


Rwangombe 19 December 2018

Mana yi Rwanda Ryangombe dukize aya mashitani.