Print

Reba ubutumwa burambuye umunyamakuru wa RBA yageneye abakomeje guseka Mwiseneza wagenze urugendo rurerure n’amaguru akanahakomerekera agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 December 2018 Yasuwe: 7639

Bukeye bwaho taliki ya 16 Ukuboza 2018, iri jonjora ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, maze biba ibyishimo kuri Mwiseneza Josiane wiyushye akuya kugira ngo yitabire Miss Rwanda akoze urugendo rurerure n’amaguru kugirango agere ahagombaga kubera iki gikorwa.

Abahagarariye iyi Ntara harimo Uwimana Triphine Mucyo , Mutoni Deborah , Igihoizo Mireille , Uwase Aisha , Tuyishime Vaness na Mwiseneza Josiane

Kuri ubungubu inkuru irikugarukwaho n’abantu benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda ni uyu mukobwa witwa Mwiseneza Josiane.

Uyu mukobwa abantu benshi bagiye bamugarukaho cyane yaba mubitangazamakuru no kumbugankoranyambaga, hari abamuvuga neza bamutera imbaraga zimukomeza ndetse hari n’abamuvuga nabi bavugako atari akwiriye kwitabira aya marushanwa gusa kuri we ahamya ko hari icyo ashaka kugeraho akaba ari nabyo byatumye yigirira icyizere cyo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mubagize icyo bavuga kuri uyu mukobwa harimo umunyamakuru Jerad Mbabazi ukora mugisata cy’imyidagaduro mukigo cy’itangazamakuru cya RBA.

Jerad Mbabazi ukunze kumvikana cyane kuri Magic Fm, yagaye cyane abari kuvuga nabi uyu mukobwa mubutumwa burebure yageneye abamukurikira yagaraje ko ashyigikiye Josiane ndetse yiteguye kumutera ingabo mubitugu.

Uyu munyamakuru yagize ati "#Ukombyumva : Plz abantu mukomeje guseka uyu mukobwa murashingira kuki muby’ukuri ? Harya ngo yaje n’amaguru ? Yatsitaye aza afite igikomere ? Ngo inyogosho ye munenga ? Ikigaragara rero hari bamwe bashaka kwigira abo bataribo ! Abanyarwanda bavukiye mu mujyi batazi ubuzima bw’icyaro bangana gute sibye gushaka kwirengagiza kwa bamwe bashaka kwigira abatazi uko kuri ? Nkurikije ibiganiro, comments, posts, etc Mu by’ukuri uyu mukobwa bamwe muramuziza ko avuka mu giturage kandi adafite ubushobozi bwo kwiha nk’ibya bagenzi be (gutega bus, n’ibindi) iyo aza kuba afite ubwo bushobozi ntaba yagenze n’amaguru.

come on ! Kugenda n’amaguru si igitangaza na mba, igitangaje abamuseka wasanga disi barakoraga urugendo rw’ibirometero n’ibirometero ngo bajye ku ishuri, Ku nsengero etc none today...?😎 ...ariko nk’umuntu utinyuka kumubaza ngo kuki ari wowe twibanzeho duhata ibibazo nkaho yaje atabikwiye, mbese yikebuke yirebe ko ari mu mwanya utari uwe ? Gute se ? Ubwo se iryo si iterabwoba Ku mwana w’umukobwa ? Mwe ahubwo mushingira kuki mumwibandaho ataranaca imbere y’akanama nkemurampaka ngo murebe icyo aricyo n’icyo azanye ? Komeza urugendo watangiye mukobwa mwiza #mwiseneza_josiane nibaguhe iyo hit ntibiguce intege ahubwo bibyaze umusaruro tukuri inyuma kugeza aho uzaba ukwiye kugera ! Cheers Girl 👏"

Gelard Mbabazi umunyamakuru wa RBA


Ubutumwa umunyamakuru wa RBA yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram



Comments

JAJA 20 December 2018

CAURAGE RATA GIKOBWA KIZA WAREMWE MU ISHUSHO Y’IMANA, TUKURINYUMA,NAHO ABAVUGABO BAZAHORAHO,URI MWIZA MAMA,IRYO VANGURA RIVAHE? BURI WESE NI MWIZA KU GITI KE,


20 December 2018

Uyu mwana w’ umukobwa yigaragaje uko ari, ni umwimerere. Niwe Munyarwandakazi dukeneye utirundaho ibirungo, agasatsi kavukire,... ....uyu mukobwa nzamushyigikira nubwo ntakundaga ibya miss. Ahuje neza neza nuko nifuza miss yaba ameze. Nanjye amano nari narayamaze manuka imibande nurira indi. Ahubwo Minisiteri y’ umuco yagombye kumufasha kuko uriya niwo muco wacu twere kubica kuruhande.


Theos 20 December 2018

Ark abavuga ko yaje n,amaguru ubundi abateze bo amaguru barayasize? Ubundi se batiriwe bazana amagambo menshi ko hari akanama nkemurampaka baretse kagakora ibyo gashinzwe? Umva mukobwa wowe ntucike intege iyo ubuze morale urapfa kdi nta n,ubutaha butagezwe intorezo. Courage.


Umwari 20 December 2018

Muraho neza basomyi buru rubuga. Ndabona icyiza twakora ari ugushyigikira Mwiseneza Josiane agakomeza urugendo yatangiye. Rata courage kandi Imana izakugeza kure ni izibika zari amagi! Wowe se kuki bitakubera! Tukuri inyuma rwose


Umwari 20 December 2018

Muraho neza basomyi buru rubuga. Ndabona icyiza twakora ari ugushyigikira Mwiseneza Josiane agakomeza urugendo yatangiye. Rata courage kandi Imana izakugeza kure ni izibika zari amagi! Wowe se kuki bitakubera! Tukuri inyuma rwose


umwanawumuntu 20 December 2018

Ibyufuze nukuri wamugabo we ahubwo icyo nabwira uyumukobwa wabashije gutambuka kndi haribenshi batabishoboye nuko yakomerezaho kndi ntiyite kubyo abisi bavuga ahubwo arwanire inzinzi kbsa


vanessa murego 20 December 2018

Really ibyo jérard avuga ni ukuri, how comes musebya umuntu ngo nuko atagiye mu sallon cg ngo nuko yaje n’amaguru? ????!! Plz mwishyire mu mwanya we kandi a banyamakuru murimo mumwitaho cyane nibyo ni akazi kanyu ark plz kumusebya ntg ari byiza. Kdi josiane courage ubyaze umusaruro ibyo bakuvugaho kandi rwose tukuri inyuma.