Print

Mukunzi Yannick yatangaje abantu 3 adashobora kureka gukurikirana kuri Instagram

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2018 Yasuwe: 4101

Yannick uri mu bakinnyi ba ruhago bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Instagram,yabwiye ikinyamakuru Eachamps dukesha iyi nkuru ko mu bantu 3 atareka gukurikira kuri Instagram harimo umukunzi we Iribagiza Joy n’umwana w’umuhungu babyaranye Ethan Mukunzi ndetse n’inshuti ye magara Mubumbyi Bernabe.

Yagize ati “Njyewe nkurikirana abantu 50 kuri Instagram, bibaye ngombwa ko nsigarana abantu batatu nasigarana umukunzi wanjye Iribagiza Joy, umwana wanjye(Ethan Mukunzi) ndetse na Mubumbyi Bernabe.”

Yannick Mukunzi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’abanyarwanda aza ku mwanya wa 2 mu bakinnyi bakurikirwa na bantu benshi kuri Instagram inyuma ya kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima.


Yannick yavuze ko mu bantu 3 atareka gukurikirana kuri instagram harimo umukunzi we n’umwana we


Comments

Ganza 20 December 2018

uyu nawe azi kwifotoza gusa, umupira wo warayoyotse kubera guhora muri media.