Print

RBC yatangiye gukwirakwiza udukoresho dufasha abantu kwipima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bitabasabye kujya kwa muganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2018 Yasuwe: 1764

Mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego yiyemeje yo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku kigero cya 95 ku ijana MURI 2020,RBC yatangiye gukwirakwiza udukoresho dufasha umuntu kwipima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA,buzwi nka OraQuick ,tuzajya dufasha abantu kwipima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bitabasabye kujya gutegereza kwa muganga nkuko byari bisanzwe.

Dr Nsanzimana Sabin ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso mu kigo cya RBC, yabwiye abanyamakuru ko ubu buryo bugiye kubafasha kugera ku bantu batarisuzumisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bitewe no kuba bahora bahuze ndetse n’abandi batinya ko ibisubizo byabo byajya ku karubanda.

Yagize ati “Hari abantu bahora bahuze,babyuka mu gitondo bajya mu kazi bagataha mu gicuku, bananiwe, ntibabone umwanya wo kujya kwipimisha.Nta mwanya abantu by’umwihariko batuye mu mijyi babona wo kujya kwicara kwa muganga kugira ngo babashe kwipimisha.Hari abandi banga kwipimisha bakavuga bati “Ese ninjyayo bakabimenya,ibanga ry’ubuzima bwanjye nirimenyekana bizagenda bite?.

Mu cyaro bitabira kwipimisha kurusha mu mujyi ndetse nta mwanya bamwe mu banya Kigali babona wo kwipimisha.utu dukoresho tuzafasha abantu kumenya uko bahagaze, nta muntu ubasabye kujya kwipimisha.Ibi bizafasha abantu banduye gutera intambwe yo gufata imiti.”

Utu dukoresho tuzashyirwa mu maduka acuruza imiti (Pharmacies) 20 zo mu mujyi wa Kigali ariko zifite amashami hirya no hino mu ntara mu rwego rwo kwirinda akajagari no kudutubura, aho kamwe kazajya kagura ibihumbi 4 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu buryo bwo kwivura bwatangiye mu mwaka wa ushize mu Rwanda, ndetse kuri ubu abantu bagera ku bihumbi 5738 bamaze kwipima,hari gutangwa udukoresho dusaga ibihumbi 10 turi gutangwa hirya no hino mu gihugu.

Hari uburyo bubiri bwo kwipima aho hakoreshwa uburyo bwo kwifata amaraso ndetse n’ubu buryo bwa OraQuick bwo kwipima hifashishijwe amatembabuzi yo mu kanwa.

Ubushakashatsi bumaze imyaka 5 bukozwe bwagaragaje ko abanyarwanda bagera kuri 3 ku ijana ni ukuvuga ibihumbi 240 by’abantu,bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.Abagore nibo benshi mu banyarwanda bafite ubwandu mu gihe abagabo kuva ku myaka 45 kuzamura aribo bihariye mu kugira ubwandu bwa SIDA.

Umujyi wa Kigali niwo utuwe n’abantu benshi bafite ubwandu bwa SIDA aho abagera kuri 6,3 banduye,mu gihe amavuriro asaga 90 ku ijana mu Rwanda afite uburyo bwo gupima abantu ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Ama Pharmacie azagurisha utu dukoresho azajya afasha abadukeneye kumenya byinshi kuri two ndetse n’uko dukoreshwa.

Utu dukoresho dukoreshwa inshuro imwe gusa,twakoranywe amabwiriza ari mu ndimi 3 zirimo n’ikinyarwanda,azajya afasha umuntu kugakoresha neza ndetse RBC yavuze ko umuntu ukeneye ibisobanuro birenze yahamagara kuri nimero ya 114.


RBC yiyemeje gukwirakwiza udukoresho dufasha abanyarwanda kwipima virusi itera SIDA


Comments

Pharmacist 20 December 2018

ariko se koko ubu niyutaba warize ntiwamenyako pharmacy atari iduka? Pharmacy ni aho umurwayi akura umuti,bakamumenyera niba uwo muti ujyanye nicyo arwaye,uburyo awufata bakabimubwira,bakamenya niba ntakibazo afite cyatuma adafata uwo muti,bakamenya niba ntamiti yindi yaba ari gufata idakorana nuwo muti,etc... ntabwo ari iduka bacururizamo imiti!