Print

Umugore wahoze akina iteramakofe yakubise uwahoze ari umugabo we kugeza amumenye imyanya y’ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2018 Yasuwe: 3529

Uyu mugore yashwanye n’uyu mugabo witwa Vyacheslav Povetyev w’imyaka 29,nyuma y’aho bahuye ajye gusura umwana babyaranye,baza gushwanira muri elevator,uyu mugore amurusha imbaraga amukubitiramo mpaka amumenye agasabo k’intanga.

Nyuma yo kumeneka agasabo k’intanga, Vyacheslav Povetye yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga bamubwira ko kangiritse ndetse bagiye kumubaga bagakuramo uduce kugira ngo bitamugiraho ingaruka zikomeye nkuko byatangajwe na polisi yo mu gace ka Kaliningrad aba bombi bavukamo.

Rimma yabwiye polisi ko umugabo we ariwe wamushotoye amufata mu ijosi ashaka kumwambura umwana,nawe amumena agasabo k’intangfa yitabara.

Ibinyamakuru byavuze ko Povetyev yabwiye polisi ko ashobora ko yangiritse imyanya myibarukiro ye bishobora kumuviramo kuba ingumba ndetse yahungabanyijwe bikomeye n’amakofe yakubiswe n’umugore we mu myanya y’ibanga.

Uyu mugore wakuze akina umukino w’iteramakofe,ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 3 muri gereza kubera uku guhohotera umugabo we mu buryo bwa Kinyamaswa mu mpera z’icyumweru gishize.