Print

Byiringiro Lague yafashije APR FC gutsinda Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2018 Yasuwe: 1877

APR FC yaburaga abakinnyi bayo 2 igenderaho barimo Hakizimana Muhadjiri na Buteera Andrew,itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 biyifasha kugumana ubudahangarwa bwo kuba itaratsindwa muri shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo gutsikira ikanganya na Bugesera FC mu mukino uheruka,APR FC yerekanye ko uyu mwaka ishaka kwisubiza igikombe cya shampiyona kuko igitego yatsindiwe na Lague ku munota wa 16 kiyifashije kwegukana amanota 3 y’ingenzi cyane.

Nubwo Kiyovu Sports yari yamanuye intwaro zayo zikomeye zayifashije kwigaranzura Rayon Sports zirimo Shavy Babicka,Ghyslain Armel na Nizeyimana Djuma,yananiwe kwishyura iki gitego cya Lague cyabonetse hakiri kare.

Iki gitego cya Lague nticyavuzweho rumwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports kuko yatsinze amaze kugusha umukinnyi wa Kiyovu Sports aho n’umutoza wayo yavuze ko bakinnye n’umusifuzi mu kiganiro yagiranye na AZAM nyuma y’umukino.

Aba ba rutahizamu ba Kiyovu Sports babonye amahirwe menshi ntibabasha kuyabyaza umusaruro imbere ya APR FC ibashobora cyane.

Mu mikino 18 ya shampiyona yaherukaga guhuza izi mpande zombi mu myaka icyenda ishize, APR FC yatsinze 17, Kiyovu Sports itsinda umukino umwe yatsinze tariki 27 Ukwakira 2017, ntabwo amakipe yombi aranganya na rimwe. Muri iyi mikino APR FC yinjije ibitego 40 naho Kiyovu Sports yinjiza ibitego bitanu gusa.

APR FC imaze gukina imikino 8 gusa mu icumi imaze gukinwa muri shampiyona y’uyu mwaka,iyoboye shampiyona n’amanota 22 aho ikurikiwe na Mukura VS ifite ibirarane 3 ku mwanya wa 2 n’amanota 18 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19.