Print

Umuhanzikazi wo muri Uganda Cindy yavuze uburyo iyo agiye gusambana nta gakingirizo akoresha

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2018 Yasuwe: 7144

Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Sanyu yavuze ko abagabo bose bagiye baryamana nta numwe bigeze bakoresha agakingirizo, by’umwihariko ko atagakunda.

Yagize ati “Ntabwo ndi umuntu w’agakingirizo, by’umwihariko iyo ndi mu rukundo n’umuntu kandi numva mukunze cyane, nezezwa n’umubiri ku wundi”.

Nubwo avuga ko we adashimishwa no gukoresha agakingirizo, aragira inama abandi kwirinda abibutsa ko kwishora nta gakingirizo bishobora kubakururira ibyago birimo gutwara inda zitateguwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Cindy yamenyekanye ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Blue3, aririmbana na Lilian Mbabazi hamwe na Chakie Chandiru, ubu akaba aririmba ku giti cye. Uyu muhanzi azwi ku ndirimbo nka Selecta, ONE & ONLY, Run This City,…


Comments

Munezero Jean Claude 21 December 2018

Nange Ndumva Umuntu Mwizeranye Aruko Biribugende


amani 21 December 2018

Indaya gusa!!! Abaririmbyi(kazi)! Nta kigenda!