Print

Amavubi arangije umwaka wa 2018 ari kure hashoboka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2018 Yasuwe: 1117

Uru rutonde ngarukakwezi rukorwa na Coca Cola rwagaragaje ko Amavubi atigeze azamuka cyangwa ngo amanuke ugereranyije n’urutonde ruheruka kuko yagumye ku mwanya wa 137 n’amanota 1094.

Amavubi yaherukaga kunganya na Centrafrique ibitego 2-2 I Huye mu matsinda yo gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2019 I Huye mu Ugushyingo uyu mwaka ndetse asigaje umukino umwe azahura na Cote d’Ivoire muri Werurwe uyu mwaka gusa yarangije gusezererwa.

Ikipe iyoboye akarere ka Afrika y’Iburasirazuba ni Uganda iri ku mwanya wa 75 ku isi ndetse no ku mwanya wa 16 muri Afrika.Kenya ni iya 105,Tanzania 138 mu gihe Uburundi buza ku mwanya wa 139 ku isi.

Senegal niyo ya mbere muri Africa ndetse iza ku mwanya wa 23 ku isi,Tunisia niyo ikurikiraho aho iri ku mwanya wa 26 ku isi.ibindi bihugu bikurikiraho ni Morocco ku mwanya wa 40,Nigeria 44,DR Congo 46,Ghana 51,Cameroon 55,Egypt 56.

Ububiligi nibwo busoje umwaka buyoboye isi kuri uru rutonde n’amanota 1727 burarusha inota rimwe Ubufaransa,ku mwanya wa 3 hari Brazil mu gihe ibindi bihugu bikurikiyeho ari Croatia,England,Portugal,Uruguay,Switzerland,Spain na Denmark.