Print

Reba impinduka zidasanzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Yanditwe na: 21 December 2018 Yasuwe: 3221

Ni impinduka zirimo ahanini guhemba igisonga cya mbere n’icya kabiri bya Miss Rwanda 2019 aho bazajya bahabwa igihembo cy’amafaranga nkuko bitangazwa na Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa.

Ni impinduka zije zitunguranye kuko irushanwa ryo ryamaze gutangira ndetse ibikorwa by’amajonjora z’abazaserukira Intara zitandukanye akaba yaratangiye aho bamaze gutora abakobwa batanu mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abandi batandatu i Burengerazuba.

Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Backup yabwiye itangazamakuru ko igihembo cy’amafaranga kizajya gihabwa ibisonga bibiri bya Nyampinga w’u Rwanda cyaje bitewe n’ubusabe bwa benshi kuko ubundi baviragamo aho nta kantu batahanye.

Yagize ati “Abantu benshi bakomeje gusaba ko n’ibisonga bikwiye kujya bizamurwa, twabitekerejeho na bamwe mu bafatanyabikorwa bacu kugira ngo tujye duhemba n’ibisonga.”

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Mu myaka ishize benshi mu bakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda bakunze gusaba ko hashyirwaho n’ibihembo byihariye ku bandi bakobwa baba bitwaye neza mu irushanwa riherekeza imyanya baba babonye ari na cyo cyashingiweho n’ubuyobozi butegura iri rushanwa mu gushyiraho ibi bihembo.

Kugeza ubu ibikorwa byo gutora abakobwa bazahagararira intara zitandukanye muri Miss Rwanda 2019 birarimbanyije, byatangiye tariki ya 15 Ukuboza hatorwa abo mu ntara y’Amajyaruguru na ho tariki ya 16 hatorwa abo mu ntara y’Uburengerazuba.

Abo mu majyaruguru ni Gaju Anitha , Ishimwe Bella , Kabahenda Ricca Michaella , Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.

Abahagarariye intara y’Uburengerzuba ni Uwimana Triphine Mucyo , Mutoni Deborah , Igihoizo Mireille , Uwase Aisha , Tuyishime Vanessa na Mwiseneza Josiane.

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Iri rushanwa rirakomereza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.