Print

Rayon Sports ikomeje kuba insina ngufi nyuma yo gutsindwa na Police Fc

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2018 Yasuwe: 1970

Ni umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Police kuri Stade ya Kigali. Rayon Sports yaje gukina uyu mukino iheruka kunganya 0-0 na Espoir, mu gihe Police na yo yaherukaga kunganya na Sunrise 1-1.

Ni umukino Rayon Sports yayoboye cyane kuva ku munota wa mbere wayo, gusa ubusatirizi bwayo bwari buyobowe n’Umunya-Brazil da Silva ntibubyaze umusaruro amahirwe y’ibitego bwagiye bubona.

Bumwe mu buryo bukomeye Rayon Sports yabonye muri uyu mukino, harimo ubwa Manishimwe Djabel wahawe na Sarpong ku munota wa 24, gusa bikarangira umupira yashoboraga kubyaza igitego awuteye hejuru y’izamu.

Ubu buryo bwakurikiwe n’ubundi Sarpong na Rafael da Silva bagiye babona imbere y’izamu rya Police FC ariko ntibatereke umupira mu rucundura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe ahanini na Rayon Sports, gusa abakinnyi barimo Djabel Mannishimwe, Jonathan na Sarpong ntibabyaza umusaruro amahirwe menshi y’ibitego bagiye babona.

Police FC itagize uburyo bwinshi bw’ibitego ibona yacecekesheje Rayon Sports ku munota wa 90 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Peter Otema. Hari ku makosa y’umuzamu Abuba Bashunga wasohotse nabi bikarangira uyu rutahizamu Police yakuye muri Musanze amurekuriye umuzinga w’ishoti mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byahise bifasha ikipe ya Police kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, kuko yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 20, amanota abiri inyuma ya APR iyoboye shampiyona.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, uyu ni umukino wa kane itsinzwe kandi itsindwa n’amakipe makuru. Ikipe ya mbere yayitesheje amanita atatu ni Mukura Victory Sports, iya kabiri ni Kiyovu Sports, iya gatatu ni APR FC mu gihe Police FC ibaye iya kane.