Print

Byinshi wamenya kuri Seburikoko w’imyaka 40 ubu wamaze kubona umukunzi bagiye gukorana ubukwe vuba

Yanditwe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 11849

Ahenshi Niyitegeka akina ari umugabo wubatse ariko mu buzima busanzwe ni umusore w’ingaragu, gusa yahishuye ko afitanye gahunda ya vuba n’umukunzi we, yo gukora ubukwe agasezera ingaramakirambi.

Niyitegeka Gratien yatangarije itangazamakuru byinshi ku buzima bwe bwite, ku rugendo rwe mu by’ubuhanzi, ku bimubabaza mu buhanzi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Niyitegeka Gratien yavuze ko afite umukobwa bakundana, ariko ngo hari amakuru amwerekeyeho adashobora gutangaza bitewe n’uko igihe kitaragera kandi ngo ntibarabyumvikanaho ngo amwemerere kubivuga mu itangazamakuru.

Niyitegeka Gratien w’imyaka 40 y’amavuko, yavuze ko gahunda afitanye n’umukunzi we ihamye, ari iy’uko igihe kizagera bakambikana impeta bagasezerana kuba nk’umugabo n’umugore.

Yaciye amarenga ko atari cyera ariko ntiyemera kwerura neza igihe bateganya gukora ubukwe.

Muri iki kiganiro yavuze byinshi ku by’imyidagaduro yo mu Rwanda, anenga bamwe mu bahanzi badakozwa ibyo gushyigikirana ahubwo bakamera nk’abahangana.

Yavuze ku nzira y’ubuhanzi bwe yatangiye mu 1995, avuga uko yize amashuri yisumbuye na kaminuza ari ikimenyabose, yarangiza akajya gukora akazi ko kwigisha, aho ashimangira ko kuba mwarimu akabifatanya n’ubuhanzi byamugoraga cyane.

Muri byinshi yatangaje, Seburikoko yasoje agaragaza agahinda n’umubabaro aterwa na bamwe mu bavuga ko bakunda ibihangano by’abahanzi, ariko aho kubashyigikira ngo batere imbere ahubwo bagashaka gupfobya imbaraga baba bashyize mu bihangano by’abo.

Hari aho yagize ati: “Hari uza akakubwira ati ndagufana none ugomba kumpa itike yo kujya mu gitaramo cyawe, nubyanga sinzongera kureba ibintu byawe… Hari abashaka ko tujya mu ngo zabo, ati ngwino ukine n’abana banjye baragukunda, wabyanga bikabarakaza…”