Print

Robertinho yahishuye ikintu kiri gutuma Rayon Sports itsindwa umusubirizo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2018 Yasuwe: 5325

Nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego 1-0,Robertinho yavuze ko ikipe ye ifite imaranye iminsi ikibazo cy’amikoro ariyo mpamvu iri gutsindwa ubutitsa.

Robertinho yatangaje ko Rayon Sports yatinze kumwongerera amasezerano bitewe nuko nta bushobozi bw’amafaranga ifite.

Yagize ati “Ibijyanye n’amasezerano yanjye nabivuganyeho na perezida w’ikipe kuko twaravuganye mu magambo. Abantu babyumve neza, Rayon Sports ifite ikibazo cy’amikoro bityo rero ikibazo ntabwo ari njye. Hari ikibazo cy’amikoro muri Rayon Sports nubwo atari njye ushinzwe kubivuga.”

Robertinho yabwiye abanyamakuru ko mu mupira w’amaguru habamo ibihe bibi n’ibyiza bityo ko ari gutegura ikipe neza kugira ngo batangira gutsinda mu buryo buhoraho.


Comments

K.D 23 December 2018

Ikibazo si ayo mafaranga muvuga kuko atari ayo kubika amafaranga akora byinshi cyane hamwe nibyo si ubwambere ikipe igira ibihe bibi kandi siko bizahora ahubwo muyigaye gutinda naho gutsinda muzabibona naho abakunzi bukuri bikipe tuyirinyuma kandi turayikunda.Noheri nziza n,umwaka mushya muhire kubareyo mwese


22 December 2018

Ngaho yamafaranga bavugaga bahawe c barayamaze skool c ntikibatera inkunga cg ibaha imyenda gusa