Nubwo bivugwa ko aba bombi bajyanye mu karuhuko ka noheli kubera umukobwa wabo Kulture,amafoto yagaragaje ko hagati y’aba bombi hakirimo ikibatsi cy’urukundo kubera uko bari bameze bicaye ku bwato mu Nyanja.
Cardi B na Offset bari kumwe mu kiruhuko mu gihugu cya Puerto Rico aho bafashe umwanzuro wo gusohokana mu rwego rwo kuba hafi uyu mwana wabo w’umukobwa babyaranye.
TMZ yatangaje ko aba bahanzi babiri bari bahuje urugwiro ubwo bari mu Nyanja ndetse bashobora gusubirana mu minsi iri imbere.
Cardi B uzwi mu ndirimbo Bodak Yellow aherutse gutangaza ko akumbuye igitsina cya Offset bahoze bakundana ndetse ibinyamakuru bivuga ko bombi bicuza kuba baratandukanye batabitekerejeho neza.