Print

Amafoto yaciye ibintu:Ubukwe bw’umugabo n’umugore bakoze bose bambaye amakanzu bukomeje guca ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 3370

Ubwo bari bageze mu rusengero gusezerana,umugeni Emma Sparre-Newman mu ikanzu nziza y’umweru yasanze umugabo we Ian Newman nawe wari wambaye ikanzu isa neza n’iy’umukunzi we basezerana kubana akaramata.

Aba bombi baguriye aya makanzu mu iduka rimwe ndetse yasaga neza ku buryo bukomeye ku buryo nta muntu washoboraga kubatandukanya atabareye mu maso.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 51 bambaye amakanzu batandukanywaga n’uko uyu mugabo yari afite ubwanwa bwinshi.

Emma yatangaje ko umugabo umugabo we atajya akunda kwambara amapantaro ndetse n’indi myenda y’abagabo byatumye uyu mugore ahitamo ko bambara amakanzu asa.

Yagize ati “Biragoye kubona Ian yambaye ipantaro cyangwa imyenda y’abagabo,niyo mpamvu nahisemo ko ku munsi w’ubukwe bwacu twembi twambara amakanzu.”

Ian asanzwe ari umuhanzi ndetse yahuriye n’uyu mugore we muri Festival yari yitabiriye mu mwaka wa 2014 ndetse bashyingiranwa mu mwaka wa 2016.