Print

Gakenke: Ibura ry’igitsure cy’ababyeyi ku bana babo ryongera Inda zitateganyijwe mu bana b’Abakobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2018 Yasuwe: 348

Ababyeyi bavuga ko abana babo basigaye bumva ko ntacyo ababyeyi babwira ibi bikaba bituma banishora mu ngeso mbi zibakururira ibibazo bitandukanye birimo gutwara no gutera inda zitateguwe ndetse n’Uburwayi bwandurira mu myanya ndangagitsina.

Abayeyi barashinjwa kudashyira igitsure ku bakobwa babo mu karere ka Gakenke

Ntibansekeye Emmerance ni umwe mubabyeyi batuye mu murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke avuga ko abana batacyumvira ababyeyi babo aho usanga benshi bibwira ko amategeko abaha uburenganzira bwo gukora icyo bashaka bikanatuma batahira igihe bashakiye ngo ni uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ntibakora ngo biteze imbere ahubwo ubukene bugatuma bajya mu basore kugira ngo babafashe nyamara ababyeyi ntako batagira ngo bagire abana babo inama ariko abana ntibumva ngo ibyo bakora ni uburenganzira.”

Yongeraho ati ”Uburenganzira abana bavuga bahawe nibwo butuma umubyeyi atagicyaha umwana ngo amuhane mu gihe yakoze ikosa nibwo usanga abana bataha bwije washaka kumubwira umucyaha akakubwira ko ari uburenganzira bwe kuba yakitwara uko ashaka bikabaviramo gutwara inda zitateganyijwe,ababyeyi ntako tuba tutagize ngo tubigishe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwifata mugihe bahuye n’ikibazo ariko ntibumva bati dufite uburenganzira bwo kwitwara uko dushaka .

Barasaba imbaraga z’Ubuyobozi mu gufasha abana kuboneza urubyaro

Bavuga ko nibura byashyirwamo imbaraga abana nabo bakajya baboneza urubyaro mu rwego rwo kugabanya abana baterwa inda zitateganyijwe bakiri bato bagafatirwa ingamba bakajya kuboneza urubyaro bitaba ibyo ingaruka zazaba nyinshi ngo kuko urubyiruko hanz’aha rufite ibibazo byinshi kandi rugirwa inama ntirwumve.

Ntibansekeye ati “Ikindi usanga ikorana buhanga ry’ikigihe naryo riri mubitera ibishuko byinshi biriho ubu, ugasanga nk’umwana w’imyaka 12,15 afite telephone ukibaza uti se aravuga nande? Ndetse ugasanga arataha igicuku ngo ni uburenganzira bwe barabuhawe”

Ikibazo cy’Imyumvire ku buringanire kiri mu bitera ibibazo muri Gakenke

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije Ushinzwe Ubukungu Niyonsenga Aime Francois avuga ko abantu bumvise uburinganire babufata nabi biba intambara bumva ko bwaje gusumbanya umugore n’umugabo ,babifata nkaho buha uburenganzira umugore kuruta umugabo kandi siko bimeze, ndetse no mu bana bumva ko bakwiye kwitwara uko bashaka nyamara kandi nta burenganzira bukwiye kuvogera umuco nyarwanda.

Yagize ati” Uburenganzira bwaba ubw’umubyeyi bwaba ubw’umwana bugira aho bugarukira , ubundi ntaburenganzira bukwiye kuvogera umuco. nibaumuryango nyarwanda bemera bati mu rugo hagomba kuba inama y’umuryango , umuryango wemerewe kwicara hamwe ugafatira ingamba hamwe ntaburenganzira buha umwana gutaha saa sita z’ijoro umubyeyi atazi aho yagiye ntanaho yamutumye ngo naza baterere iyo ngo n’uburenganzira bwe ntabwo baba bari kumugirira neza umuryango utarwaniye uburenganzira bw’umwana umuhagararaho waba uri nko kumuha inyamaswa ngo zimukoreshe ibyo zishaka kandi amaherezo ingaruka azagira ariwo uzarwana nazo”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumva neza iby’uburenganzira bw’umwana bakamenya icyo umwana arindwa aho asobanura ko “Umwana agomba kwigishwa, umwana agomba kurerwa neza mu muryango, umwana agomba guhabwa ibyangombwa byose bituma akura neza m’umuryango bituma agira ubumenyi.

Yongeraho ati “Amategeko y’umuco, amategeko yo mu muryango aracyahari mugihe haba hari uyarengereye kumucishaho akanyafu ntakosa riremereye baba bakoze , kuko dutererereye iyo gusa ababyeyi baba birengagije inshingano zabo ubwo umuco twaba twawutaye”.

Kimwe n’ahandi mu gihugu hose, mu Karere ka Gakenke kandi hari n’ikibazo cyo gusambanya no gutera abana abana b’abakobwa inda kuko abagera ku 194 basambanijwe mu mwaka umwe (2018).

Abagera kuri 67 bamaze gukorerwa amadosiye y’ubutabera ndetse abagabo bagera kuri 60 bamaze kwemera abana bityo hakaba hanakomeje ubukangurambaga mu bana batewe inda zitateganijwe bakiri bato ari nako hashakishwa abandi bazibateye batarabyemera.

Ababyeyi nabo barasabwa gukomeza kwigisha abana cyane ku buzima bw’imyororokere babiva imuzi ntacyo bahisha abana kugira ngo bizabafashe no mugihe bazaba barabaye bakuru bizabarinde kubyara indahekana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu mezi 11 ya 2018, abagabo 60 bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure.