Print

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse ingabo mu mutwe w’ingabo wihariye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2018 Yasuwe: 17390

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba,wayoboye uyu muhango, yibukije ko inshingo nyamukuru y’abasirikare ari ukurinda igihugu umwanzi,bakivuna umwanzi wese ugerageje gukora mu jisho u Rwanda

Yagize ati "Igitandukanya RDF n’abandi basirikare ni umuco w’ingabo zacu utatwemerera gutsindwa ahubwo ukadushishikariza kuba indashyikirwa mu byo dukora byose.”

Yabasabye ko umurava bagaragaje berekana imyitozo bahawe, bagomba kuwugumana, bakanawugaragaza igihe basabwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyangwa igihe bagiye mu butumwa.

Muri uyu muhango, hashimiwe abasirikare batatu bagaragaje neza ibyo batojwe kurusha abandi, barimo na Lt. James Kamanzi.



Comments

15 November 2019

nifuzaga niba bishoboka mwansobanurira ibisabwa kugirango umuntu yemerwe kuba umunyamuryango wanyu