Print

Nyamasheke: Uruganda rw’ icyayi Perezida Kagame yabahaye rwabaruhuye imvune n’ ibihombo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 744

Ubwo abahinzi b’ icyayi bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ umuhinzi w’ icyayi kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018 nibwo ab’ I Kalambi bashimye Perezida Kagame wabahaye uruganda rwa Gatare Tea Company.

Aba bahinzi basabye Perezida Kagame ko yabaha uruganda rw’ icyayi, abemerera ko bazaba barubonye mu gihe kitarenze amezi 6 ari nako byaje kugenda nk’ uko bitangazwa n’ umwe muri aba bahinzi witwa Gatera Anthere.
Mu gihe cy’ umwaka umwe uru ruganda rumaze rutangiye gukora, umasaruro w’ amababi y’ icyayi ku mwaka wavuye ku bilo 2 000 000 ubu umaze kurenga ibilo 4 000 000.

Umuyobozi w’ uruganda rwa Gatare Rwagasana Fred

Gatera Anthere ati “Ubusanzwe nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi ariko uru ruganda rw’ icyayi Perezika Kagame yaduhaye rwahise rwuzura ingombyi”

Undi muhinzi w’ icyayi witwa Mukankiko Saverina yavuze ko mbere y’ uko bahabwa uru ruganda bari bazi ko icyayi gisarurwa rimwe mu kwezi ariko ngo ubu basigaye basarura kabiri mu kwezi.

Majyalibu Jotham wari uhagarariye Rwanda Mountain Tea yubatse uru ruganda yabwiye aba bahinzi ko nibita ku cyayi cyabo cyane bazajya basarura inshuro eshatu mu kwezi.

Yagize ati “Uko icyayi kiba cyiza ninako kibona amafaranga menshi kuko igiciro cy’ amababi gishingira ku giciro twabonye ku isoko mpuzamahanga. Uruganda rwa Gatare ruri muri eshanu za mbere mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

Hegitari 1700 nizo zihinzeho icyayi mu murenge wa Kalambi. Abahinzi bavuga ko mbere y’ uko bahabwa uru ruganda bajyaga basoroma icyayi kikabumiraho kitaragera ku ruganda rwa Gisovu kuko ruri kure yabo.

Mu Rwanda icyayi kiri ku mwanya wa kabiri mu kwinjiza amadevize menshi inyuma y’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro.

Rwagasana Fred, Umuyobozi w’ uruganda Gatare Tea Company avuga ko ku mwaka mu baturage ba Nyamasheke hinjiramo arenga miliyari y’ amafaranga y’ u Rwanda.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheje Kamari Aimé Fabien nawe yashimangiye iterambere abaturage be bavuga ko bamaze kugezwaho n’ ubuhinzi bw’ icyayi.

Yagize ati “Kuva aho uru ruganda rwaziye hari icyo byahinduye ku bukungu bw’ aba baturage. Mu buryo bw’ ubuhahirane imihanda yarabonetse icyayi bakibyaza bivuye ku butaka butakoreshwaga butari bufite n’ icyo bumaze”

Meya Kamali yakomoje no ku bibazo by’ umutekano muke uvugwa mu ishyamba rya Nyungwe abasaba kurushaho kuwubungabunga kuko ntacyo bakora badafite umutekano.

Meya yakira igihembo akarere kahawe n’ urugana rwa Gatare

Yagize ati “Umutekano urahari usesuye turahinga tukeza. Biriya byabaye hari igihe umuntu ashobora kugira gutya akaza agakora ikintu kitari cyiza, icyo nasaba abaturage nibareke dufatanye umuntu wese washaka kuzana ikintu kitari cyiza tumwiyame kuko abasoromyi ntibasoroma nta mutekano”

Uru ruganda rwizeje aba baturage ko rugiye kububakira ishuri ry’ inshuke kugira ngo abana babo bage babona aho bigira hasobanutse.